Yiyemeje kuba imbwa n'injangwe :

Umugererwa yaragiye yegera sebuja mu rwego rwo kwihakirwa, ati «ibigambo biri hanze aha birandambiye. Uzi ukuntu twumvikana ariko icyakubwira ibyo rubanda barocangwamo. Uzi ko bavuga ngo jye nawe ntitwumvikana, ngo mbese tumeze nk'injangwe n'imbwa?»

Shebuja ati «mbese ni uko bavuga? Ubwo se bashaka kuvuga ko ari jye ari nawe injangwe ari nde?»

Wa mugererwa biramushobera ariko aza kuhikura, ati «ubwo injangwe baba bavuga ni jyewe databuja.»

Sebuja ati «ibyo ndabyumva neza, ariko se dukomeje gato, noneho ubwo ni ukuvuga ko imbwa baba bavuga ari nde?»

Umugererwa noneho biramushobera.

Cyakora arikokora ati «ubwo imbwa na yo ni jyewe databuja.»